Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko ruri kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 18 Gicurasi 2017, rwamugejejeho ibyifuzo rufite na we arwemerera kuba umuvugizi leta ikumva ibyo rurangamiye.
Abiganjemo urubyiruko rwari rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge ruri kugororwa rwasabye Nyampinga w’u Rwanda ko yabakorera ubuvugizi ku bantu bikorero ku giti cyabo bakabaha akazi mu gihe baba barangije amasomo muri iki kigo kuko bakunda guhura n’imbogamizi zo kutizerwa n’abakoresha iyo barangije amasomo ku bw’uko hari abakomeza kubarebera mu ndorerwamo y’ingeso mbi zirimo ubujura.
Uru rubyiruko ruri kugororerwa ku kirwa cya Iwawa rwishimiye ko Nyampinga yemeye kurusura ndetse akabasangiza inama zubaka. Mu byo bishimiye ku isonga harimo kuba Iradukunda Elsa yemeye kuzakorana na bo bya hafi ndetse akaba umuvugizi mu kubavuganira kugira ngo bazabone akazi mu buryo bworoshye.
Sibomana Emmanuel wavuze mu izina rya bagenzi be bari kugororerwa kuri iki kirwa yagize ati “Turamusaba ubuvugizi kubera ko mu Rwanda hari amakompanyi akomeye atanga akazi twifuza gukoramo ariko iyo ubahaye certificate yatangiwe mu kigo cya Iwawa biba ari ikibazo. Ntabwo ikwiye guhabwa akato ngo babone ko ari iy’umuntu wananiranye kuko turashoboye kandi turashobotse.”
Iki kibazo uru rubyuruko rugaragaza ko cyabaye imbogamizi zo kwiteza imbere kuri Umuhoza Omar, umwe mu barangije amasomo y’ububaji muri iki kigo. Mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yagiye atizerwa n’abantu mu minsi ya mbere, nyuma yaho avuye muri iki kigo.
Yagize ati “Nasabye Miss Rwanda ubuvugizi kuko iyo uvuye hano nta cyizere, baba bavuga ko ujijisha kandi byambayeho nanjyee nkiva hano natinyaga kubivuga ko navuye Iwawa nkeka ko ntawampa akazi.”
Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yemereye uru rubyiruko ko agiye gukoresha imbaraga n’izina afite akabakorera ubuvigizi mu nzego zitandukanye bityo icyifuzo cyabo kigashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Mbemereye ubuvugizi kuko umuyobozi wanyu yambwiye ko iyo mutwaye certificate zanditseho Iwawa banga kubaha akazi bitwaje ko mufite imico itari myiza bigatuma musubira muri bwa buzima mwari murimo kubera kwiheba […] mbemereye ko nzabagerera aho mutabasha kwigerera.”