Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco batangiye imyiteguro yo gusubiza mu buzima busanzwe amagana y’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge, bari hafi kurangiza inyigisho bateganyirijwe mu kigo kibigisha cya Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre (IRVSDC). Abagera kuri 989 bahoze mu bakoresha ibiyobyabwenge baba ababicuruza n’ababinywa bazasoza inyigisho zibagenewe ndetse n’amasomo y’imyuga itandukanye ku itariki ya 9 Gashyantare. Nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wunguruje ushinzwe imibereho y’abaturage, Patricia Muhongerwa abitangaza, iyi myiteguro iri mu murongo wa gahunda igihugu cyihaye yo gukumira no kurwanya ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko. Muhongerwa yagize ati “Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mutarama, itsinda rigizwe n’abashinzwe imibereho myiza mu turere tugize Umujyi wa Kigali, abavuye mu nzego zishinzwe umutekano ndetse n’abo mu kigo gishinzwe igororamuco (National Rehabilitation Servises) berekeje Iwawa ahagiye gusorezwa amasomo atuma abayakurikiye bashyirwa mu byiciro bijyanye n’imyuga bize, ibi bikazatuma bashakirwa akazi k’iyo myuga bize.” Yongeyeho ati “Mu basoza amasomo yabo 989; 800 bakomotse mu Mujyi wa Kigali; dukeneye kubamenya n’imyirondoro yabo no kumenya koko ko bava mu Mujyi wa Kigali, kuganira nabo bizadufasha kumenya icyo twabafasha mu gihe badafite imiryango yiteguye kubafasha.” Muhongerwa yavuze ko abo bizagaragara ko imiryango yabo idafite ubushobozi bwo kubafasha, bazafashwa gukoresha ubumenyi bavanye hariya. Yavuze ubu ari bumwe mu buryo bwo kurinda abahoze mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibi bizanwa nabyo ko babisubiramo. Umuvugizi Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yatangaje ko iki gikorwa ari cyiza kandi kigamije guca intege abacuruza ibiyobyabwenge kuko iyo hari ababivuyemo , umubare w’ababikoresha cyane cyane abaguzi babyo baba bagabanutse. CP Badege yagize ati “Si ukubuza urwo ruhererekane rw’ababicuruza n’ababinywa gusa, ahubwo ni n’umwanya wo kwigisha ababaswe nabyo kandi nabo bagahinduka bajya mu buzima bwiza kurushaho, ibi bizatuma ababinywa bagabanuka.” “Ubu inzego zose n’abafatanyabikorwa cyane cyane amashuri n’abandi bose barebwa n’uburezi n’uburere bahagurukiye rimwe mu kurinda urubyiruko rutarabijyamo kwishora mu biyobyabwenge; guhana no no kubikuramo ku babirimo; kuvura ababivuyemo ,kubakurikirana no kubarinda kubisubiramo.” Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko, iy’Ubuzima, ubuyobozi bw’ibanze batangiye ubukangurambaga mu gihugu hose mu Ukuboza umwaka ushize, buhamagarira abantu b’ingeri zose gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge iyo biva bikagera. Bosenibamwe Aimé, uyobora NRS we atangaza ko kubuza uruhererekane rw’abakoresha ibiyobyabwenge hagati yabo bizatuma Leta igaruza akayabo k’amafaranga yabagendagaho mu kubasubiza mu buzima busanzwe. Kugeza ubu, Leta itanga asaga miliyoni 70 buri kwezi yo gushyigikira, kwigisha no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu bubata bw’ibiyobyabwenge bagera ku 3800 bari mu kigo cya Iwawa honyine. Bikorwa mu byiciro bibiri; amezi atandatu ya mbere yo kubaha ubujyanama n’isanamitima bibagarura ku murongo w’ubuzima bwiza n’imitekerereze iboneye hakaba n’andi mezi atandatu yo kubigisha imyuga itandukanye. Bosenibamwe yakomeje agira ati “ Gitagata irimo kwagurwa kugira ngo ive ku bushobozi bwo kwakira abantu 400 igere ku 1000 barimo n’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 n’abagore bava ku myaka 18 kugeza kuri 35.” “ Ikigo cya Nyamagabe cyamaze kuzura cyo kizajya cyakira abantu 2000. Ibi byose ni gahunda Leta iba yarashyizeho ngo abafite ubuzima bwangijwe n’ibiyobyabwenge busubire kuba bwiza ndetse no kwegeranya imbaraga zo kurwanya ibiyobyabwenge.” Guhera mu mwaka wa 2012, abagera ku 12228 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bari hagati y’imyaka 18 na 35 bashubijwe mu buzima busanzwe kandi bigishwa imyuga; abagera kuri 90 ku ijana barakize burundu ndetse ubu bari mi mirimo ibateza imbere.
News
Abarenga 900 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bagororerwaga Iwawa, bagiye gusezererwa
