Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukabaramba Alvera, yasabye uturere twose kudatererana urubyiruko rudukomokamo ruvuye Iwawa hagamijwe kururinda kongera kwishora mu buzererezi n’ibiyobyabwenge.
Icyiciro cya 14 cy’urubyiruko 937 cyasoje amasomo y’ubumenyingiro mu Kigo ngororamuco cya Iwawa rwahawe impamyabushobozi.
Rwize imyuga irimo ubudozi, ubwubatsi, ububaji, ikoranabuhanga, ruhava rufashe ingamba zo kuziteza imbere rudasubiye mu kunywa ibiyobyabwenge.
Habineza Yvan yagize ati ’’Ndicuza ku mwanya natakaje mu biyobyabwenge no kuzerera, hari amahirwe nagiye mbura mu buzima ubu mba nararangije kaminuza ariko nahagarikiye amashuri mu wa Gatatu wa kaminuza. Sinicuza ngo mperanwe no kwicuza ahubwo hahandi nakererewe mpishyure kwihuta cyane mbe umugabo w’ishema.’’
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Mukabaramba Alvera, yibukije uturere gufasha uru rusubiye iwabo kwiteza imbere.
Yagize ati ’’Urabona abana bavuye hano bajya mu turere iyo tudashyizemo imbaraga ngo babakurikirane, bibonaga basubira mu mihanda. Turashaka gushyiramo imbaraga kuko usanga nta ntege babihaga ngo babishyire no mu ngengo y’imari n’ibikoresho bakenera bavuye hano.’’
Abayobozi b’uturere twose bungirije bashinzwe imibereho myiza bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi urubyiruko rurangije amasomo Iwawa.
Mukabaramba yasabye n’umuryango Nyarwanda kwita ku burere bw’umwana, ugakumira igituma abana bata imiryango bakomokamo bakajya kuzerera mu mihanda, ahanini biterwa n’amakimbirane yo mu ngo.
Ikigo cya Iwawa kimaze gutorezwamo urubyiruko rurenga ibihumbi. Uretse imyuga itandukanye bigishwa, bose bahava bize gutwara moto.