News

Bosenibamwe mu mugambi wo guca inzererezi, abazunguzayi n’indaya

Bosenibamwe Aimé uheruka kugirwa Umuyobozi w’Ikigo gishya gishinzwe igororamuco yemeza ko nubwo bitoroshye ikibazo cy’ubuzererezi, uburaya, ubuzunguzayi n’indi mico ibangamira ituze ry’umuryango nyarwanda bishobora kuzaba ari amateka mu myaka itanu iri imbere.

Bosenibamwe wayoboye Intara y’Amajyaruguru akaza gusimbuzwa mu Ukwakira 2016, yongeye kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu ku wa 30 Kanama 2017, amushinga kuyobora Ikigo gishinzwe igororamuco cyahawe inshingano rusange yo guca imyitwarire yose ibangamira abaturage binyujijwe mu kugorora umuco, ni ukuvuga, abajura, abasabiriza, inzererezi, abanywa urumogi, indaya, abazunguzayi n’abandi.

Nubwo iki kigo gishya kitaragira ingengo y’imari, ibiro n’abakozi buzuye kizakoresha, dore ko n’umuyobozi wacyo acumbikiwe mu biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, gitanga icyizere ko nigitangira gukora mu gihe cya vuba nta kizabuza guhashya ibyabuza ituze ry’umuryango nyarwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Bosenibamwe yagize ati “Turifuza ko ibi byaba vuba, ntabwo ari ubutumwa bworoshye bisaba imbaraga za buri wese, ntabwo twavuga ngo ni ryari ariko nka nyuma y’imyaka itanu njyewe nemera ko bishoboka. Niba twarashoboye kugarura igihugu mu murongo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho cyari mu rwobo munsi ya zeru ariko Abanyarwanda bakishyira hamwe n’imbaraga zabo tugahangana n’ibibazo twasigiwe na Jenoside, rero ntabwo twaba twarakoze ibyo byose hanyuma ngo abana bari mu muhanda n’abanywa ibiyobyabwenge ngo abe ari bo batunanira.”

Akomeza avuga ko hagiye no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri ishusho y’ubuzererezi mu Rwanda, akarere ku kandi.

Muri bwo bushakashatsi hazakorwa inyigo ku gituma habaho ibyo bikorwa bibangamira ituze n’umudendezo bya rubanda kugira ngo ikibazo gishakirwe umuti urambye.

Iki kigo gishya kije gisanga Bosenibamwe yahawe kuyobora kije gisanga ibindi bibiri byajyaga byakiraga urubyiruko rwananiranye ariko avuga ko hari na gahunda yo gukomeza gushyiraho n’ibindi.

Ikigo gishinzwe igororamuco kizaba gikubiyemo ibigo bitandukanye birimo ibinyurwamo mu gihe gito (Transit centers) mu turere, ibyo mu Mujyi wa Kigali; ikigo ngororamuco cya Iwawa kiri mu Kiyaga cya Kivu; icya Gitagata kiri mu Karere ka Bugesera n’ikindi gishya kigiye kubakwa mu Karere ka Nyamagabe.

Bosenibamwe avuga ko ibigo bisanzwe bihari bigiye kongererwa ubushobozi, icya Iwawa cyari gisanzwe cyakira urubyiruko rugera ku 4000 kikazakira abagera kuri 6000; icya Gitagata kikava ku bana 300 kikabasha kwakira abagera ku 1000 naho ikigiye kubakwa Nyamagabe kikazakira abagera 2000.

Gitagata yari isanzwe yakira abana izajya inakira abagore n’abakobwa bazajya baba bafatiwe mu bikorwa bibangamira umuryango nyarwanda; icy’i Nyamagabe ikazajya ijyanwamo abasore n’abagabo bakuze.

Biteganyijwe ko abazajya bajyanwa muri ibyo bigo bazajya bamara amezi 12, atandatu ya mbere akaba ayo kugororwa, andi bakayigishwamo imyuga izabafasha kwiteza imbere.

Bosenibamwe avuga ko bazakora ku buryo uwari Sawuli ahinduka Pawulo, abari barabaswe n’imico mibi bakaba bazima ndetse bagashobora kwigirira akamaro, bakanakagirira igihugu.

Uretse imbaraga leta iteganya, anavuga ko hari igihe kizagera bagasaba n’abikorera gushyiraho ibigo ngororamuco nk’uko bashyiraho amashuri yigisha amasomo asanzwe.

Iki kigo Bosenibamwe yahwe kije gisanga nko mu Mujyi wa Kigali inzego zishinzwe umutekano zihora zicungana ku jisho n’abazunguzayi; hari uduce tumwe tuzwiho kugira indaya; humvikana n’urubyiruko rutari ruke rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge.

Bosenibamwe ategereje ingengo y’imari

Ikigo gishya gishinzwe igororamuco cyashyizweho ku wa 30 Kanama 2017, cyasanze ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 yaramaze gutorwa ariko nk’ibindi bigo ni icya Leta gifite ubuzimagatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi byacyo, kigomba kugenerwa ingengo y’imari cyihariye.

Biteganyijwe ko ikigo kizabona ingengo y’imari ubwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izaba imaze kuvugurura iy’uyu mwaka mu mezi make ari imbere.

Bosenibamwe Aimé ugaragaza kutiganda ku murimo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.