News

Urubyiruko 1,743 rwagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa rwahawe impamyabushobozi y’amasomo y’igororamuco n’imyuga

Urubyiruko 1,743 rurangije amasomo y’igororamuco (inyigisho, ubujyanama n’ibiganiro bihabwa abakiriwe muri iki kigo bigamije kubagarura mu murongo mwiza ubaganisha ku myitwarire itabangamiye abaturage) n’amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga nk’ububaji, ubwubatsi, kudoda, ubuhinzi bw’umwuga no gutwara moto; rurahabwa impamyabushobozi z’ayo masomo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, bityo rusubizwe mu miryango rukomokamo no mu buzima busanzwe.

Uyu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa uteganyijwe uyu munsi ku nshuro ya 17, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS). 

Avuga ku bijyanye n’uyu muhango, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco Bwana Aimé BOSENIBAMWE yashimye uruhare abafatanyabikorwa cyane cyane Inzego z’Ibanze n’izindi Nzego za Leta, amadini, Inzego z’Abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta bakomeje kugaragaza mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rusoza inyigisho rugenerwa mu bigo ngororamuco. Yakanguriye kandi aba bafatanyabikorwa cyane cyane Inzego z’Ibanze gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa, mu rwego rwo gukumira ko urubyiruko rwagorowe rwasubira mu ngeso mbi.

Yagize ati: “Abafatanyabikorwa bacu ubu bitabira ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rusoza inyigisho rugenerwa mu bigo ngororamuco. Twishimira iyo ntambwe yatewe, ariko turabashishikariza kurushaho gushyira imbaraga muri iyi gahunda, hagamijwe gukumira ko hari urubyiruko rwagorowe rwasubira kugira imyitwarire ibangamira abaturage.”

Yongeyeho ati:” Tuboneyeho umwanya wo gukangurira umuryango nyarwanda kwakira urubyiruko rusoza inyigisho rugenerwa mu bigo ngororamuco, kutabaha akato no kubafasha gusubira mu buzima busanzwekuko baba bahindutse, batagifite ingeso mbi n’imyitwarire ibangamira abaturage.”

Umuhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ku nshuro ya 17 uritabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Inzego za Leta, amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta, n’abandi.

Ni iki twamenya ku Kigo Ngororamuco cya Iwawa?

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye ku Kirwa cya Iwawa kiri mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Ni kimwe mu bigo ngororamuco bitatu by’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, ari byo:

1. Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kigororerwamo abasore n’abagabo bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko bafite imyitwarire ibangamira abaturage. Ubu iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abasore n’abagabo 4,000, ariko imirimo yo kukivugurura no kucyongerera ubushobozi izatangira vuba aha, ku buryo mu gihe kiri imbere kizaba cyakira abasore n’abagabo 6,000.

2. Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Musenyi, kigororerwamo abana b’abahungu bafite imyaka hagati ya 10-18 bagaragaweho imyitwarire ibangamira abaturage ndetse n’abana bo mu muhanda.

Ubu, iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abana 300, ariko mu mwaka wa 2017, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera ubushobozi bw’iki kigo, ku buryo cyagira ubushobozi bwo kwakira no kugorora abana b’abahungu 500 n’abagore 500 (abagore 200, abakobwa 100 bari munsi y’imyaka 18 n’abakobwa 200 bafite hejuru y’imyaka 18) bagaragaweho imyitwarire ibangamira abaturage. Bityo, imirimo yo kuvugurura no kubaka inyubako zizagororerwamo abavuzwe haruguru yaratangiye, bikaba biteganyije ko icyiciro cyayo cya mbere kizarangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2019.

3. Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe kiri kubakwa mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare. Biteganyijwe ko iki kigo kizagororerwamo abagabo bafite imyitwarire ibangamira abaturage bagera ku 2,000.


Inshingano z’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa ni:


a.
Kugorora urubyiruko n’abagabo bafite imyaka irenga 18 y’amavuko rwagaragaweho imyitwarire ibangamira abaturage nk’ubuzererezi, uburara, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura budakabije, kugira ngo rureke iyo myitwarire;

b. Guha inyigisho z’ubumenyi n’ubumenyingiro abakiriwe mu kigo zibategurira gusubira mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu bukungu n’iterambere by’igihugu cyacu.

Kugeza ubu, urubyiruko n’abagabo barenga 18,000 ni bo bamaze gusoza amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa no gusubizwa mu buzima busanzwe. Amasomo y’imyuga ahabwa uru rubyiruko n’abagabo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyuga (WDA).

Ubu, urubyiruko n’abagabo bagororerwaga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ni 3,880 harimo 1,743 barangije amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga barasubizwa mu miryango baturukamo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019 n’abandi 2,137 bakiri guhabwa inyigisho z’igororamuco.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco ni iki? 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) ni ikigo cya Leta cyashyizweho mu mwaka wa 2017, gifite inshingano rusange yo guca imyitwarire yose ibangamira abaturage binyujijwe mu kugorora umuco, gutanga uburere, ubumenyi n’ubumenyingiro.

Inshingano za NRS zikubiye mu ngingo enye, ari zo:

  1. Gushyiraho ingamba zinoze zikumira ibikorwa biganisha ku ngeso n’imyitwarire bibangamira abaturage;
  2. Gutegura gahunda zirambye z’igororamuco zigamije guhindura imyitwarire y’abafite ingeso n’imyitwarire bibangamira abaturage;
  3. Gutegura gahunda zirambye zo gusubiza mu buzima busanzwe abari bafite ingeso n’imyitwarire bibangamira  abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo;
  4. Guhuza ibikorwa by’inzego zose zifite ibikorwa bigamije igororamuco (cyane cyane ibigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo  by’igihe  gito) no gukurikirana imikorere yabyo.


Ibikorwa cyangwa imyitwarire bibangamira abaturage ni ibihe?

Ni imikorere cyangwa imyitwarire mibi nk’uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, gusabiriza, ubuzererezi, kubunza ibicuruzwa mu nzira mu buryo butemewe, n’indi myitwarire yose ibangamiye abaturage.