News

Miliyoni zirenga 200 Frw zigiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko rwagororewe mu Kigo cya Iwawa

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) binyuze muri Gahunda ya NEP- Kora Wigire igamije guhanga imirimo cyane cyane hitabwa ku rubyiruko, uyu mwaka cyateganyije miliyoni zigera kuri 226,000 z’amafaranga y’u Rwanda zo gutera inkunga no guha inguzanyo urubyiruko rwagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kugira ngo rushyire mu bikorwa imishinga yarwo, bityo rwiteze imbere.

Aya mafaranga anyuzwa mu Kigega Gitera Inkunga Imishinga Mito n’Icirirtse (BDF) ndetse n’Ibigo by’Imari (Umurenge SACCO). Umushinga wa koperative y'abashoje amasomo y'igororamuco uhabwa hagati ya miliyoni 5 kugeza kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda zo kugura ibikoresho byo gutangiza imishinga yabo, harimo 50% y'inkunga na 50% y'inguzanyo yishyurwa mu myaka ibiri. Na ho umushinga w’umuntu ku giti cye uhabwa ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) harimo 250,000 Frw y'inkunga na 250,000 Frw y'inguzanyo yishyurwa mu myaka ibiri.

                                                      

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutoranya imishinga y’abarangije amasomo y’igororamuco ikeneye guterwa inkunga cyakozwe mu turere twose tw’u Rwanda kuva 25/02/2019 kugeza 06/03/2019, Umuyobozi Mukuru wa NRS Bwana Aimé BOSENIBAMWE yakanguriye abarangije amasomo y’igororamuco gukoresha neza aya mahirwe yabashyiriweho yo guhabwa inkunga n’inguzanyo kugira ngo biteze imbere, bityo bibafashe kuzibukira imyitwarire ibangamira abaturage yatumye bajyanwa mu kigo ngororamuco.

Bwana Aimé BOSENIBAMWE yabwiye abarangije amasomo y’igororamuco mu Karere ka Rwamagana ati: Ndabasaba gukoresha neza aya mahirwe yo kwiteza imbere mubonye kandi mugahitamo kwitwara neza, kuko ni rwo rufunguzo ruzabageza ku byo mwifuza byose.”

Igikorwa cyo gutoranya imishinga y'abashoje amasomo y'igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ikeneye guterwa inkunga cyari kigamije gusuzuma ireme ry'imishinga y'abashoje amasomo y'igororamuco bashaka kwikorera ku giti cyabo n'aho igeze ishyikirizwa ibigo by'imari (Umurenge SACCO) ngo iterwe inkunga ndetse no kuganira n’inzego zifite uruhare mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda hagamijwe gushyiraho ingamba zishoboka zose kugirango iki gikorwa kigende neza kandi kihutishwe.

Biteganyijwe ko uyu mwaka, koperative 18 z’abarangije amasomo y’igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa zizaterwa inkunga, ndetse n’imishinga y’abarangije amasomo y’igororamuco 200 bashaka kwikorera ku giti cyabo na yo igaterwa inkunga.

Kugeza uyu munsi, mu Rwanda hari koperative 35 z’abarangije amasomo y’igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, koperative 9 muri zo zamaze guterwa inkunga, na ho 18 zigiye guhabwa inkunga muri uyu mwaka.