Mu mwaka wa 2012 Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yatanze inka 20, zihabwa Ikigo Ngororamuco cya Iwawa hagamijwe ko abahagororerwa bagira ubuzima bwiza bakabona indyo yuzuye cyane cyane ko benshi muribo kubera ubuzima bwo mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge baba barabayemo usanga bakeneye kwitabwaho by’umwihariko,
Nyuma yo kubona ko inka zororotse zikava kuri 20 zikarenga 140, Ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) bwahisemo koroza abaturage batishoboye mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi mu rwego rwo gukomeza gusigasira gahunda ya Girinka Munyarwanda no gushimira umukuru w’igihugu wagabiye Inka NRS zikororoka.
Ni kuri iki cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney yitabiriye umuhango wo koroza inka 8 abaturage ba Rubavu mu Murenge wa Bugeshi batoranyijwe, Bwana Guverineri w’Intara y’I Burengerazuba HABITEGEKO Francois ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco Bwana Fred MUFULUKYE, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange bari kumwe na Minisitiri muri uyu Muhango.
Mu ijambo rya Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney yagize ati: “Dushimire twese Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuko yita ku banyarwanda kandi mwese murabizi. Kugabirwa inka ni ishema noneho bikaba akarusho wagabiwe n’umukuru w’Igihugu. Turabasaba rero mwe mwagabiwe izi nka ko muzifata neza zikabafasha guhindura ubuzima, abana bakarindwa imirire mibi ndetse ibikomoka kuri izi nka mworojwe bikababera umusemburo w’iterambere. Yasoje ashimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco cyagabiwe kigafata inka borojwe neza kugeza aho zororoka bakaba batangiye kwitura uwabagabiye asaba abagabiwe nabo ko bazibuka kwitura umukuru w’Igihugu bakagabira abandi batishoboye”.