News

Abagore n’abakobwa 90 bagororerwaga mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu karere ka Bugesera basubijwe mu buzima busanzwe

 

Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Musenyi, mu Kagari ka Nyagihunika, mu mudugudu wa Gitagata. Iki kigo ni kimwe mu bigo Ngororamuco bitatu biyoborwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS). Mu kigo Ngororamuco cya Gitagata hagororerwa abagore n’abakobwa bafatiwe mu myitwarire ibangabira abaturage baje baturutse mu bigo binyurwamo by’igihe gito (Transit Center) biyoborwa n’uturere bagahabwa amasomo y’igororamuco n’imyuga.

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco binyujijwe mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata batanze ku mugaragaro impamyabushobozi (Certificates) ku bagore n’abakobwa bagera kuri 90 bari bamaze hafi umwaka bahabwa amasomo y’Igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata.

  1. Abagore n’abakobwa 35 bahawe impamyabushobozi mu mwuga w’ubudozi (Tairoling);
  2. Mu mwuga w’Ubutetsi (Culnary Arts) abagore n’abakobwa 22 nibo bahawe impamyabushobozi;
  3. Naho mu mwuga wo Gutunganya umusatsi (Hair Dressing) abagore n’abakobwa bagera kuri 33 nibo bahawe impamyabushobozi.

Abagore n’abakobwa basoje Igororamuco n’imyuga bagaragaje ko bahawe ubujyanama bubasubiza ku murongo ndetse ko indangagaciro yo kwiyubaha no kubahisha igihugu bayitahanye mu masomo y’ubujyanama bahawe muri iki gihe. Bakomeje bavuga ko bagiye gusubira mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi gukora neza bagamije gutera imbere ndetse bakaba umusemburo muri sosiyete wo gukumira no kurwanya ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Bwana MUFULUKYE Fred yagize ati: “Turashimira abagore n’abakobwa bamaze igihe bahabwa amasomo y’igororamuco n’imyuga muri iki kigo ngororamuco cya Gitagata ko bafashe umwanya bakemera kugirwa inama ndetse bagashyiramo umuhate kugirango bahinduke, turabasaba gusigasira impinduka nziza mutahanye zikabafasha no guhindura n’abandi. Yakomeje kandi asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko nkuko bateguye imiryango igiye kubakira bakwiye no gukurikirana uko bizakorwa ndetse bagafata iya mbere mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo byabajyanye mu buzererezi hagamijwe kubarinda kuzabisubiramo kuko byaba bitesheje agaciro imbaraga igihugu cyakoresheje mu kubasubiza ku murongo”.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madamu INGABIRE Assoumpta niwe wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango.  Mu ijambo rye yashimye ibyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS). Ati:” Hari byinshi byakozwe kugirango aba bagore n’abakobwa bari aha babe bameze neza gutya kuko siko bahoze, turashimira buri wese wabigizemo uruhare ariko tunabibutsa ko akazi katarangiye. Ubu baragorowe ndetse bigishwa n’imyuga ariko bakwiye no gufashwa kugirango ibyo bize babibyaze umusaruro ndetse hakumirwe icyabatera gusubira mu ngeso mbi bahozemo. Yibukije abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza bari bitabiriye uyu muhango ko biri mu nshingano bafite kandi bakwiye kubikora kare kugirango basubizwe mu buzima busanzwe neza nta nkomyi”. 

Mu gusoza uyu muhango, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaje bahagarariye uturere ko bihutisha gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abasoje igororamuco n’imyuga ndetse hagashyirwaho uburyo bwo kubafasha no kubakurikirana.