Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe giherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare, Akagari ka Gatare mu Mudugudu wa Gashasha. Ni ikigo kimwe mu bigo bitatu (3) biri mu nshingano z’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS). Iki kigo ngororamuco gitanga amasomo y’igororamuco n’imyuga ku rubyiruko ruba rwahagejejwe rwafatiwe mu myitwarire ibangamira abaturage. Mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe hatangirwa amasomo y’imyuga binyujijwe mu mwuga w’ububaji(Carpentry) n’umwuga wo gukora amashanyarazi (Electricity).
Ni ku nshuro ya 3 ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe gitanze impamyabushobozi ku rubyiruko ruhasoreje amasomo y’igororamuco n’imyuga. Muri uyu muhango ubaye kuwa 25 Mutarama 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Madamu INGABIRE Assoumpta niwe mushyitsi mukuru ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (Myculture) Bwana Edouard BAMPORIKI.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco Bwana Fred MUFULUKYE yakira abayobozi bitabiriye uyu muhango yagaragaje uko abamaze igihe bagororwa bafashijwe muri byinshi birimo kugirwa inama no kubafasha guhindura imyitwarire ndetse no kubigisha amasomo y’ubumenyingiro azababera umusingi wo kurwanya ubukene bagatera imbere. Yakomeje abwira abasoje amasomo bitegura gutaha ati: “Murabizi neza ko aho musubiye mu muryango hari ababazi neza ko mwahoze mu myitwarire mibi, ntibigiye guhinduka umunsi umwe muzaba muhageze, birabasaba ko mutaha mwiteguye kugaragaza icyizere mwifitiye kandi kwitwara neza ntibizatinda kubagarurira icyo cyizere ndetse bizaborohera mu buzima busanzwe.Igihugu kirabakunda kandi buri wese ashishikajwe no kubabona mu buzima bwiza buzira imigenzereze mibi”. Yakomeje asaba abayobozi bitabiriye uyu muhango kobakwiye kubafasha gusubira neza mu buzima busanzwe ndetse bagahuzwa n’amahirwe ari mu karere yabafasha kwihuta mu iterambere biabarinda gusubira inyuma.
Mu ijambo ryuje impanuro abanyamabanga ba Leta bagejeje ku basoje amasomo y’Igororamuco n’Imyuga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabibukije ko hari icyizere bafitiwe gishingiye ku mpinduka bagaragaje bityo bagomba kukigaragariza abazabakira bari babazi mu migenzereze mibi, ati: “Benshi muri mwe cyangwa mwese, imiryango yari yaramaze kubatakariza icyizere kubera uko mwitwaraga, ntagushidikanya mwarahindutse kandi buri wese arabibona, hari byinshi mwize birimo n’imyuga kugirango muzatahe mu miryango mufite n’ubumenyi bwo gukora mukiteza imbere. Turabasaba kuzirikana izo mbaraga Leta yakoresheje kugirango zibagirire akamaro kuko ariyo ntego”.
Umuhango wasojwe no gutanga impamyabushobozi kubasoje amasomo y’Igororamuco n’Imyuga.