News

Ababyeyi basubijwe abana bakuwe mu buzererezi, basinyira kuzabitaho

Ku nshuro ya mbere mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera, habaye umuhango wo guhererekanya abana bari inzererezi hagati y’ikigo cyabitagaho n’ababyeyi.

Ababyeyi bashyikirijwe abana babo ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 bahise basinyana amasezerano n’uturere bakomokamo ko bazahanwa n’amategeko igihe cyose umwana yazongera kubacika agasubira mu buzererezi kuko amategeko ahari ahana ababyeyi batita ku nshingano.

Abana 66 basubijwe mu buzima busanzwe ni abakomoka mu turere 19 tw’igihugu bari inzererezi mu mihanda. Ubusanzwe iyo ubuyobozi bwa Gitagata bwabonaga ko umwana yahindutse bwamujyanaga iwabo akabasura nyuma hakazabaho guteguza umuryango we igihe umwana azagarukira noneho agashyikirizwa umuryango n’inzego zaho atuye zihari.

Bitewe n’uko basanze ari byiza ko ababyeyi bose bahererwa ubutumwa icya rimwe, ubuyobozi bwasanze ibirori byo kubasubiza mu miryango ari ngombwa kugira ngo bagirane amasezerano n’uturere n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco bityo bazabiryozwe n’amategeko nibatabyitaho.

Nyirandabaruta Jacqueline wo mu Karere ka Kicukiro wasubijwe umwana yagize ati “Amasezerano maze kuyasinya avuga ko umubyeyi azarera umwana we neza kandi ko nasubira mu muhanda azabiryozwa n’amategeko.”

Abajijwe niba azabyubahiriza yagize ati “Kuko nanjye mba numva bimbabaje kuba mfite umwana utari mu bandi, niyanga kwiga nzamugurira igare yirwaneho ariko ndebe ko yaguma murugo kuko rwose nta kindi yabuze uretse uburara.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage no kurengera abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko ‘iyo umwana ari mu muhanda aba yavukijwe uburenganzira bwo kuba mu muryango, ntabwo yishima, ntabwo yiga, ntavuzwa n’ibindi bituma umwana abaho nabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, nawe yashishikarije ababyeyi kwita ku nshingano zabo za kibyeyi kuko bidindiza igihugu.

Ati “ Mubyeyi, umwana ni uwawe mbere y’uko agirwaho inshingano n’abandi, ukamurinda intonganya za buri munsi. Ntabwo twatera imbere dufite abana berekeza mu mihanda aho kwerekeza mu ishuri, ibyo byadindiza igihugu”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aime, yatangaje ko hakenewe ubufatanye kuko ibibangamiye abana bigihari.

Ati “Ibikibangamiye abana biracyahari byinshi mu miryango, navuga ko abana bari hano mu kigo cya Gitagata ari nka 1/20 cy’abana bari mu mihanda, hakenewe ubufatanye n’inzego zose kuko bashobora kongera kuyisubiramo.”

Yavuze ko hagati ya 2014 na 2017, abana 819 basubijwe mu miryango ariko ubu abagera kuri 219 bongeye bakajya mu buzererezi.

Ngendahimana Didier umwana w’imyaka 14 wo mu Karere ka Kayonza, wasubijwe mu muryango, yashimye ko agiye gusubirana n’abo babanaga yajyaga akumbura arahira ko atazongera gusubiza mu buzererezi. Ati “Sinzasubira mu muhanda kuko nta kiza kihaba”.

Ikigo Ngororamuco cya Gitagata isigaranye abana 347 nyuma y’uko 66 bashyikirijwe imiryango yabo. Ni ikigo cyakira abana b’abahungu cyatangiye mu 1975, mu 1994 cyahawe inshingano zo kugorora abana bakoze Jenoside naho mu 2000 gihabwa kugorora abana b’inzerezi ari nako kazi kigikomeje gukora.