News

Bosenibamwe yahawe kuyobora ikigo gifasha abafite imyitwarire ibangamira abandi

Bosenibamwe Aimé wahoze ayobora Intara y’Amajyaruguru, yagizwe umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, (NRS) gihuriza hamwe ibigo byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Iki kigo kitamenyerewe mu gihugu, muri Werurwe uyu mwaka Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukabaramba Alvera, yavuze ko kizafasha abantu bakubiyemo abazunguzayi, abasabiriza, abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Yongeyeho ko kije cyunganira politiki isanzwe ihari yo kurwanya ubuzererezi, kuko kizakorana n’ibyari bisanzweho ariko binyuzwamo abantu by’igihe gito.

Yagize ati “ Mu by’ukuri iki kigo cyizahuza ibikorwa by’ibigo byose byari bisanzwe bihari, ibi bigo byari biriho biri mu karere ibindi biri hano nkuko nabasobanuriraga, ikigo ngororamuco cya Kigali kigengwa n’Umujyi wa Kigali, iby’uturere bigengwa n’uturere, icya Gitagata kigengwa na Migeprof, icya Iwawa kigengwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, ugasanga ibyo bigo bitandukanye hagati nta kintu cyari kirimo gihuza ibikorwa.”

Mu ntangiriro z’Ukwakira, nibwo Bosenibamwe yakuwe ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, akaba yari amaze amezi umunani mu buzima bwo hanze y’ubuyobozi yamazeho imyaka igera ku munani.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko igihe cyose agihumeka afite imbaraga zo gukorera igihugu nta kizamubuza gutanga ibitekerezo bicyubaka.

Bosenibamwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.