News

Urubyiruko rumaze Umwaka rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe rwasoje amasomo y'igororamuco.

Uyu munsi itorero rya mbere rigizwe n'urubyiruko 1397 rwaturutse mu turere twose tw'igihugu basoje amasomo bahabwanga mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe barataha mu miryango k'ubufatanye na NRS ndetse n'uturere bakomokamo.

Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe (NRC) ni ikigo ngororamuco giherereye mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare.

Ikigo cyakira abagabo gusa bafite nibura imyaka cumi n'umunani (18) y'amavuko. Abageze muri NRC bunguka serivisi zita ku buzima busanzwe (ubuvuzi bwo mu mutwe) hamwe n’amasomo yo kwandika no kubara, amasomo ya tekiniki, imyuga nk'ububaji, Amashanyarazi yo mu ngo, Ubwubatsi n'ubuhinzi kugira ngo bizabafashe muri sosiyete nyuma yo guhabwa impamyabumenyi muri NRC.

Abantu bemewe muri iki kigo bahabwa kandi na Leta ibikenewe byose harimo, icumbi, ibyo kurya, ubuvuzi, imyambaro n'ibindi byose by'ibanze asabwa mu buzima bwe bwa buri munsi. NRC ifite ubushobozi bwo kwakira abagabo 2000.

Abantu barangije gahunda z'igororamuco bashyikirizwa ubuyobozi bw'Akarere aho bakomoka, kugira ngo babasubize mu miryango yabo. Icyakora, umuntu ugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko ahinduye imyitwarire, ashobora gushyikirizwa abayobozi b’akarere bakomokamo mbere yuko gahunda ziteganijwe zirangira.