News

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Ikigo Ngororamuco cya Iwawa

Kuwa mbere taliki ya 18 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, akagari ka Remera, mu Mudugudu wa Bigabiro. Iki kigo ngororamuco cya Iwawa gifite urubyiruko rugera ku 1593 bari kugororwa mu kiciro cya 22 uhereye igihe ikigo ngororamuco cya Iwawa cyatangiriye mu 2010.

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa gitanga amasomo y’Igororamuco, ubumenyi n’ubumenyi ngiro binyuze mu myuga y’ubudozi (Tailoring), ubwubatsi (Masonary), ububaji (Carpentry), ubuhinzi n’ubworozi (Agri-Business) no gutwara ikinyabiziga cya Moto ku rubyiruko rwagaragaye mu myitwarire ibangamiye abaturage irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi hagamijwe kubafasha guhindura imyitwarire bakaba abaturage bifitiye akamaro n’igihugu muri rusange

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney yaganiriye n’abakozi bakorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa (IRC) abibutsa inshingano bafite ziremereye zo kugorora urubyiruko kandi bakazirikana ko ari ubutumwa butoroshye bahawe ariko bushoboka. Yasabye abakozi kuba intangarugero mu byiza kuko ariho abo bagorora bazarebera ko imyitwarire myiza batozwa ari ngombwa.

Nyuma yo kugirana ikiganiro n’abakozi bakorera muri iki Kigo,Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu yaganiriye n’urubyiruko rugera ku 1593 bahagororerwa abaha ubutumwa yabageneye kandi abasaba no kubaza ibibazo nabyo abibahera ibisubizo bibanyuze. Aganira nabo yagize ati: “Mukwiye kwigirira icyizere, mukagira intego mu byo mukora kandi ubuzima bwanyu mukaburinda icyabuhungabanya kuko muri urubyiruko igihugu cyitezeho ibyiza byinshi. Ntimukwiye kwishora mu myitwarire mibi no gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo mukwiye kwiha icyerekezo cyiza kandi mugaharanira kubaho ubuzima bufite intego”.  Yasoje abwira urubyiruko ko bashyira umutima hamwe bakagira uruhare rufatika mu mpinduka basabwa kandi bakamenya ko ntawe ubabaraho ikosa rishingiye ku myitwarire mibi bafatiwemo mbere yo kujyanwa mu Igororamuco, yakomeje abasaba kwita ku masomo y’ubumenyi ngiro bigishwa kugirango azababere inzira yo kuba ba rwiyemezamirimo mu gihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe. Mu gusoza yabijeje ko agiye gusaba ubuyobozi bw’Uturere n’Intara bakazaza kubasura mbere yo gusoza amasomo y’igororamuco n’imyuga kugirango babasobanurire amahirwe ari mu turere bazatahamo azabafasha kwiteza imbere.