News

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yasuye Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe.

Kuwa 15 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame INGABIRE Assoumpta yasuye Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe aganira n’abari gukurikirana amasomo y’Igororamuco n’Imyuga mu cyiciro cya II (2nd Intake) bitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 899 rugororerwa muri iki Kigo ngororamuco yagize ati: " Ntitubacira urubanza, ibibazo mwaciyemo turabizi ariko turabasaba kwishakamo imbaraga. Ibyo mukora muri hano mu kigo ngororamuco biratanga icyizere ku mpinduka nziza. Nimugera mu muryango Nyarwanda muzakoreshe imbaraga mufite mwubake icyo cyizere kandi mukoreshe amaboko n’ubumenyi muzatahana mwihangira imirimo izabafasha guhindura ubuzima mukagira imibereho myiza"

Asura iki Kigo ngororamuco cya Nyamagabe yanarebye kandi ibihakorerwa birimo n’amasomo y’imyuga yigishwa. Urubyiruko rwamugaragarije zimwe mu mpano rwifitemo zirimo izo kuririmba banamusaba ubufasha bwo kubahuza n’abashobora kubafasha kuteza imbere izo mpano bizitemo no kubyaza umusaruro ibyo bungukiye mu masomo bahawe. Umunyamabanga wa Leta yasoje ashima uko igororamuco n’amasomo y’imyuga bikorwa ariko asaba ko imbaraga zirimo zakongerwa kugirango birusheho gutanga umusaruro mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’ubuzererezi.