News

Abakozi ba NRS bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashinguye mu Rwibutso rwa Bisesero

Tariki ya 04/6/2022, Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banaremera imiryango 3 y’abarokotse Jenoside inka ebyiri n’ibikoresho byo mu nzu. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, ruherereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rwankuba, Akagari ka Bisesero.

Igikorwa cyo Kwibuka cyatangiye Abokozi ba NRS, basobanurirwa amateka yaranze Abatutsi bari barahungiye ku musozi wa Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa aho Bisesero. Babwiwe ko mu gihe Jenoside yabaga, Abatutsi bo mu Bisesero baranzwe no gushyira hamwe, birwanaho bakoresha intwaro gakondo mu guhangana n’interahamwe zifatanyije n’ingabo za leta y’icyo gihe, kugeza ubwo baje kuganzwa n’ubwinshi ndetse n’ibikoresho birimo intwaro za gisirikare byabo bari bahanganye kuko bari bakoranye bavuye impande zose z’igihugu baje kubatsemba.

Abakozi ba NRS basuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, bagenda basobanurirwa amateka yo kwirwanaho byaranze Abatutsi bari barahungiye kuri uwo musozi. Nyuma yo gusura Urwibutso, abo bakozi bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero bashyinguye muri urwo Rwibutso, banashyira indabo ku mva bashyinguyemo.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Bwana Mufulukye Fred, Umuyobozi Mukuru wa NRS yakomeje abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero, bari bahagarariwe na Gasimba Narcisse watanze ubuhamya ku rugendo rwe rw’uko yarokotse Jenoside, anabashimira ubutwari n’ubumwe bwabaranze ubwo birwanagaho bakanga kumanikira amaboko abashakaga kubica bakabatsemba bazira uko baremwe.

Yagize ati: “Mu izina ry’abakozi bagenzi bange, twagira ngo tubakomeze. Mwabaye intwari kandi muzakomeze kuba intwari, mwe abarokokeye aha mu Bisesero n’ahandi hose mu gihugu.  Mwagize urugendo rurerure cyane kandi rugoye, ariko uwo Imana yashyizeho ukuboko kwayo abaho. Mwabaye intwari, muhangana n’ibitero bikomeye cyane, bibarusha ibikoresho n’ ubundi bushobozi butandukanye, ariko muba intwari, mwihagararaho. Ubutwari no gushyira hamwe mwagaragaje bikwiye kubera isomo buri Munyarwanda”.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru yibukije kandi abakozi ba NRS cyane cyane abakiri bato ko kwibuka ari uguha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakanakura amasomo akomeye kuri ayo mateka mabi, bakazirikana ko urukundo n’ubumwe aribyo bakwiye gushyira imbere kugira ngo ayo mahano atazongera kuba mu Rwanda.

Yagize ati: “nta muntu wagakwiye kwanga mugenzi we kugera aho yifuza kumwambura ubuzima, byakarusho, amuziza uko yavutse kuko amaherezo nawe aba azava mu mubiri, bityo aho tuba turi, tuge dushyira imbere ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, dushyire imbere igihugu cyacu, gushyira hamwe tugahuza amaboko mu gushyigikira icyi gihugu cyacu kuko amateka turayasangiye, ni ayacu kandi nitwe tugomba kuyasigasira”

Mugusoza, yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zagize ubutwari n’umutima wo kubohora Urwanda no kurokora abatutsi bicwaga. Ati: “kuba hari Abatutsi barokotse ntabwo byikoze ahubwo hari ababigezemo uruhare, bagize uwo mutima, turazirikana ingabo za RPA Inkotanyi zitanze zikagira ubutwari n’umutima wo gutabara igihugu, bari bake ariko bafite ubutwari, bari bafite umutima wo gukunda igihugu no kurokora abandi bahigwaga. Turashimira rero izo ngabo, ku isonga umuyobozi wazo w’ikirenga ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame. Ubwo butwari bwabo, uko gukunda igihugu natwe abanyarwanda tubikuremo amasomo”.

Kuri uwo munsi kandi NRS yaremeye imiryango 3 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, imiryango ibiri yahawe inka kuri buri muryango, undi muryango uhabwa ibikoresho birimo ibiryamirwa n’ intebe zo mu nzu. Mubahawe inka harimo MUHAWENIMANA Pascasie wari umaze iminsi umugabo we yitabye Imana akubiswe n’inkuba, agapfana n’amatungo yose yararagiye.

Nkuko babitangarije itazamakuru ryari ryitabiriye uwo muhango, abaremewe bishimiye ubufasha bahawe, bashimira ubuyobozi bwa NRS ndetse n’Umukuru w’Igihugu cy’Urwanda wazanye gahunda ya “Gira inka”, banahamya ko inka bahawe zigiye kubahindurira ubuzima aho bazitezeho umusaruro w’amata ndetse n’uwibihingwa kuko bagiye kubona ifumbire izabafasha gufumbira imirima yabo.

                                                                            KWIBUKA TWIYUBAKA