News

Imiryango y’abari kugororerwa Iwawa yoroherejwe gusura ababo

Taliki ya 29 na 30 Nyakanga 2022, abari gukurikirana amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa basuwe n’imiryango yabo bataherukanaga, harimo ababyeyi babo, abo bashakanye n’abavandimwe. Ni igikorwa cyakozwe mu minsi 2, kikaba cyarateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) hagamijwe gusobanurira ababyeyi n’abandi bagize umuryango inzira y’igororamuco abari mu bigo ngororamuco banyuramo mbere yo gusubira mu buzima busanzwe ndetse no kubafasha kumenya ibikorerwa Iwawa hamwe no kubakangurira kugira uruhare mu igororamuco ry’ababo.  

Iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abasaga 300 barimo ababyeyi basuye abana, abagore basuye abagabo, abakobwa basuye abakunzi babo n’abavandimwe; ibi bikaba byararanzwe n’ibyishimo bidasanzwe hagati y’abasuye n’abasuwe kuko babonye umwanya uhagije wo kuganira bagashirana urukumbuzi. Abana baboneyeho kandi umwanya wo gusaba imbabazi ababyeyi ku makosa bakoze bakishora mu ngeso mbi zatumye bajyanwa kugororwa, bemerera imiryango yabo ko bazataha barahindutse.

Nk’uko babibwiye itangazamukuru, abasuye batunguwe no gusanga abari Iwawa bafite ubuzima bwiza, basa neza kandi barabyibushye, bitandukanye n’uko babyumvaga mberere yo kuhagera, kuko babwirwaga ko abajyanywe Iwawa ntaburenganzira bagira, ko babaho nabi, bakubitwa, ariko  basanze byose ari ibinyoma kuko bivuganiye n’ababo bakababwira ko barya neza, bakora siporo, baganirizwa n’abahanga mu mitekerereze ya muntu ndetse bakiga imyuga bihitiyemo izabafasha kubona imirimo bakora ubwo baza batashye mu miryango yabo.

Madamu MUKAMAZIMPAKA Grace waturutse mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, afite abana babiri bari kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, yavuze ko yajyaga yumva bavuga ko Iwawa ari ahantu habi ariko ngo akurikije uko yasanze abana be bameze n’ubuzima bamubwiye babamo, yasanze ibibi bivugwa ko abari Iwawa bakorerwa ari ukubeshya.

Yagize ati “abana bange barasa neza cyane, mbere basaga nabi batarya kubera ubuzima bw’ibiyobyabwenge biberagamo aho bari baragiye kwibana muri ghetto kubera kunanirana, none ndabona batoshye kandi banyijeje ko ababakurikirana babafata neza, babaganiriza bakanabigisha imyuga. Ndashimira Leta yacu yahaye uru rubyiruko andi mahirwe kuko biragaraga ko hari ikizere cyo guhinduka nkuko babinyibwiriye, bansabye imbabazi ko batazongera kugendera mu kigare kibi kandi nange nababariye, ndishimye cyane kongera kubabona tuganira banteze amatwi nk’umubyeyi wabo”

NSHIMIYIMANA Pascal uri kwiga umwuga w’ububaji, ni umwe mu bana 2 ba MUKAMPAZIMAKA Grace bari kuhagororerwa. Yagize ati “Ndicuza ibibi byose nakoze n’inzira mbi nanyuzemo ariko narahindutse sinzabyongera, nishimiye ko ngeze kure niga imyuga, nizeye ko ubumenyi nzakura hano buzamfasha gukora nkiteza imbere. Umubyeyi wacu icyo twamubwira ni uko tugiye kuba abana beza, tuzataha twarahindutse; twishoye mu kunywa ibiyobyabwenge bitewe n’ikigare cyatumye tuva mu rugo tujya kuba mu muhanda, ariko  nituva hano tuzasubira kuba mu rugo”.

Germaine wasuye umugabo we avuye mu Karere ka Kayonza yavuze ko yishimiye kongera kumubona nyuma y’amezi 4 azanywe kugororerwa Iwawa; yagize ati “ntiwakumva ukuntu nishimye kubona umugabo wange kuko numvaga ko tutazongera guhura vuba ariko nishimiye ko tubonanye kandi nkaba mbona ameze neza, bahoraga badutera ubwoba ngo abantu bacu bari hano bafatwa nabi, tugahora duhangayitse, ariko uko tubasanze byatunejeje cyane. Umugabo wanjye nsanze ameze neza aracyatoshye, Mana ibyishimo mfite sinabona uko mbisobanura”.

Yakomeje agira ati “umugabo wange yambonye arampobera cyane ngo uraho sheri, byanshimishije bitavugwa, twaganiriye ambwira uko hano babayeho ndetse  n’ibyiza byaho, ubu natwe tugiye kuba abatangabuhamya kubyo twiboneye hano, tubwire abantu batekerezaga ko abari hano babayeho nabi n’umuntu watekerezaga ko kuba umwana we aje hano aje gupfa, ajye yicara atuze yumve ko bari kugororwa kandi bahabwa uburenganzira bwabo nk’abandi banyarwanda. Twasanze bafite imitima yahindutse ndetse umugabo wanjye yambwiye ko azaza atakiri wa wundi nzi, ni ukuri byandenze”

Abajijwe uko yakiriye gusurwa n’umugore we, NSENGUMUKIZA Samuel, yavuze ko yishimye kuba umugore we yamusuye kuko bataherukanaga, yashimishijwe kandi no kumenya ko abana bameze neza abibwiwe na mama wabo, akaba yiyemeje kuzataha yarahindutse, agahamya ko kuba yiga ububaji bizamufasha gutaha agakora cyane kugira ngo ateze imbere umuryango we.

Mu mpanuro yagejeje kubasuye ababo bari Iwawa, Umuyobozi Mukuru wa NRS Bwana Fred MUFULUKYE yabasabye kugira uruhare mu igororamuco ry’abantu babo binyuze mu kubagira inama nziza, kubahiriza inshingano z’abo nk’ababyeyi, abafasha cyangwa abavandimwe babo;  gutegura neza uko bazakira ababo igihe bazaba barangije igororamuco aho bakwiye gukemura ibibazo biri mu miryango bishobora gutuma ababo basubira mu ngeso zitari nziza ndetse bakanabategurira icyo bazakora igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Yibukije ababyeyi kandi ko kujyana abantu mu bigo ngororamuco ari ukubafasha mu buryo bwo kwitekerezaho, bakava mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi byaha babifashijwemo n’inzobere mu mitekerereze ya muntu.

Yagize ati “guhinduka bisaba ubujyanama butangwa n’ababyigiye yaba ku bana no ku babyeyi babo. Twasanze hari ibindi twavugurura nyuma y’uko dusanze aba bana dufasha basigara bafitanye ibibazo n’ababyeyi, kubera ko abo babyeyi batigeze bagira umwanya wo guhura n’abo bajyanama mu mitekerereze kugira ngo bahuze umwana n’umubyeyi we, turi gutegura imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo twajya dushaka abajyanama mu mitekerereze ya muntu (psychologists) bagakurikirana ubuzima bw’abana n’urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco ndetse bakaganiriza ababyeyi babo ku ruhare rwabo mu kubafasha kudasubira muri za ngeso bahozemo”.

Yasoje ijambo rye avuga ko igikorwa cyo guhuza abari gukurikirana amasomo y’igororamuco n’imyuga n’ababyeyi babo kizatanga umusaruro, kuko abana bazataha bafite icyizere cy’uko ababyeyi bababariye kandi bazabakira neza, bagataha imiryango ibafitiye icyizere cy’uko bahindutse, bitandukanye n’uko mbere batahaga bakabaha akato, bavuga ko ari ba banywa rumogi bagarutse, kandi barahindutse.

Umuhanga mu mu mitekerereze ya muntu, Dr. UWIHOREYE Chaste, yavuze ko guhuza abari mu bigo ngororamuco n’ababyeyi babo bifite akamaro mu guhinduka kwabo kuko ababyeyi basobanuriwe uburyo bukwiye bwo kuganiriza abana baba baragize ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge hagamijwe kubomora ibikomere batewe n’ubuzima banyuzemo. Dr. Chaste yabwiye abari kugororerwa Iwawa ko urugendo rwo guhinduka bakareka ingeso mbi zirimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rutarangirira Iwawa gusa, ahubwo rukomeza n’igihe basubiye aho batuye, birinda kongera kugendana n’abakoresha ibiyobyabwenge, bagashaka inshuti nziza zibagira inama yo gukora ibibateze imbere.  

Igikorwa cyo gusura abari kugororerwa Iwawa kitabiriwe n’abantu benshi bigizwemo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, aho kishyuriye abasaga 300 bitabiye icyo gikorwa amafanga y’urugendo rwo mu mazi angana na 10.000frw kuri buri muntu, ubusanzwe yajyaga ababera imbogamizi mu gusura ababo Iwawa kuko byabahenda cyane.

Gusura abari mu bigo ngororamuco kandi bizakomereza ku bayobozi b’uturere twose kugira ngo uturere tuzakore igenamigambi ryo kuzashakira ubushobozi n’imirimo yo kwiteza imbere ijyanye n’imyuga abazataha muri utwo turere bize.

Kugeza ubu, Iwawa hari kugororerwa abantu 3520 bagize ikiciro (intake) cya 22. Uretse amasomo y’igororamuco bahabwa, bigishwa imyuga bihitiyemo irimo ubuhinzi, ububaji, ubwubatsi n’ubudozi; bakigishwa gusoma no kwandika ku batabizi, hakigishwa amategeko y’umuhanda no gutwara moto ku babishaka, bagakina imikino itandukanye, bagakora ibitaramo berekaniramo impano zabo ndetse bagafashwa kuzizamura.