News

Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi b’uturere ko bafite inshingano zo gukurikirana abava mu bigo ngororamuco no kurwanya impamvu zose zitera abana kujya mu buzererezi

Mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abagaruka mu bigo ngororamuco, Taliki ya 10 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Abayobozi b’Uturere n’Umuyobozi Mukuru wa NRS, basuye urubyiruko ruri gukurikirana amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa hagamijwe kumenya ibibazo byihariye bafite no gutegura uburyo bunoze bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’abayobozi b’uturere n’abari kugororerwa Iwawa bazwi ku izina ry’Abadaheranwa, Minisitiri GATABAZI yibukije abo bayobozi ko bafite inshingano zo gukora igenamigambi rinoze ryo kuzakira no gusubiza mu buzima busanzwe urwo rubyiruko kugira ngo rutazasubira mu migenzereze mibi rwahozemo.

Yagize ati: “Bayobozi muri hano mufite inshingano, mwumvise ibibazo abantu banyu bafite, mufite inshingano zo gutaha mukabategurira gahunda zibafasha kutabisubiramo kuko nimwe muzabakira igihe bazaba basoje amasomo, aho bazaba bari mu mirenge, mukwiye kujya mubasangayo, rimwe na rimwe mugahitamo bamwe mukabasura mukamenya uko babayeho, mukabashyigikira mu byo bakora kugira ngo ubuzima butabacanga bakongera kwisanga bageze ku mihanda, niyo mpamvu mwaje hano kubasura. Mugomba kubingiza muri gahunda za leta zigamije kuzamura imibereho y’abaturage, harimo VUP, GIRINKA n’izindi kugira ngo bisange muri sosiyete kandi baniteze imbere”.

Minisitiri yasabye kandi urwo rubyiruko guca bugufi bakubaha ababyeyi n’abatuye aho bakomoka muri rusange kugira ngo batangire kubabona mu ishusho nshya no kubagirira ikizere.

Ati: “Hano muri mwe ejo cyangwa ejobundi harimo abashobora kuzaba ba rwiyemezamirimo, ariko ibyo ntimwabigeraho mutabange kureka imico mibi mwari musanganywe, murasabwa kubanza guca bugufi mukubaha ababyeyi banyu n’abandi batuye aho mukomoka muri rusange kugira ngo bababone mu ishyushyo nshya, muhindure kamere zanyu nibwo bazabagirira ikizere ko mwahinduke mutakiri abanywarumogi, abajura n’indi mico mibi bari babaziho. Nimugerayo mufite ibitekerezo byiza, imishinga myiza, abantu bazatangira kuvuga bati: “muziko wa mwana wo kwa kanaka wavuye Iwawa asigaye akora amashati meza, asigaye ahinga imboga, akora ibitanda n’ameza byiza”. Ni mukora ibyo nibwo muzabasha kuvamo abagabo ba nyabo.  Leta izakora ibishoboka byose ngo ibafashe, ariko gutera imbere ni mwe ubwanyu bireba kuko nta muntu muzabona aje kubabyutsa ngo bwakeye, nimutiha gahunda yo gukora cyane ntawuzabibutsa, nigende mwige gukora cyane kandi neza, Leta nayo yiteguye kubashyigira mu byibanze muzakenera

Yasoje aburira abagaruka mu bigo ngororamuco inshuro irenze imwe ko amahirwe bahawe yo guhinduka no kwiga imyuga ishobora kubafasha kubona imirimo ariko bakayapfusha ubusa batazongera kuyabona kuko Leta itazahora ibingingira guhinduka kandi hari urundi rubyiruko ruyakeneye ayo mahirwe; abasaba kusubira mu miryango bafite intego z’ibyo bazakora ndetse abizeza ko abazahitamo gukora ibibateza imbere Leta izabashyigikira.

Mu bantu 28,897 bamaze kogororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kuva cyashingwa, abagera kuri 1,129 uyu mwaka bakigarutsemo kongera kugororwa kubera impamvu zitandukanye zatumye basubira mu bikorwa bibangamira abaturage.