News

Umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, NYIRAHABIMANA Jeanne yasabye urubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe kumenya ubwenge bwo kubyaza umusaruro amahirwe yo kwiga imyuga Leta yabahaye, abibutsa ko badakwiye kwiheba kuko ntarirarenga. Ibi yabivuze taliki 09 Nzeri 2022, ubwo abayobozi b’ uturere tugize Intara y’Iburasiraziba basuraga abakomoka mu turere bayobora bari kugororerwa muri icyo Kigo mu rwego rwo kubaganiriza kugira ngo bamenye ibibazo byabo bizashakirwe umuti, no gutegura gahunda inoze yo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Yagize ati: “Biranejeje kuba mwitwa “Abanyamugisha”, kuko iyo wiyaturiye ibyiza bikubaho, muri abanyamugisha kuko Leta y’u Rwanda nayo ibabona gutyo, ntabwo muri akahebwe, ntabwo muri abantu batawe ku ruhande, iyo biba bimeze bityo ntabwo leta yari gushyira ingufu nyinshi mu kubagorora no kubigisha imyuga. Kuba leta yarabazanye hano kwiga imyuga n’indangagaciro ni uko ntarirarenga, turifuzako kuba abanyamugisha bibahama nk’uko mubyivugira

Yakomeje avuga ko abayobozi b’uturere bishimiye kubasura kandi biteguye kuzabashyigikira mu gusubira no kwisanga mu buzima busanzwe igihe bazaba basoje amasomo, abasaba kwemera guhinduka no kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo. 

Ati” Nubwo twiteguye kubafasha kongera kwisanga mu buzima busanzwe, murasabwa kubigiramo uruhare kuko ntawugorora uwanga, kugira ngo mugororoke birasaba ubushake bwanyu, mukemera guhinduka. Mwumve ko ntarirarenga nubwo habayeho ikibazo, umuntu ashobora gutangira nabi ariko agasoza neza, rero muharanire guzasoza neza. Leta yiyemeje gufatanya namwe ndetse n’ababyeyi banyu kubabafite ariko mugasoza neza. Tuzakora ibishoboka kugira ngo mugire imibereho myiza ariko murasabwa kubigiramo ubushake n’imbaraga zanyu, bavuga ko “Umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza”, ubu rero leta iri kubasiga, namwe mwige kwinogereza kugira ngo muzabashe kubyaza umusaruro amasomo muri kwiga ndetse n’ubundi bufasha bwose muzahabwa musoje amasomo”.

Muri urwo rugendo, abari gukurikirana igororamuco bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba babonye umwanya wo kugeza ku Bayobozi b’uturere ibibazo bishobora kubabera imbogamizi zo guhinduka no guhindura imibereho yabo, maze abayobozi babizeza kubashakira ibisubizo no kuzabakurikina bya hafi igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Uretse amasomo y’igororamuco, abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe bigishwa imyuga irimo Ububaji, Amashanyarazi n’Ubuhinzi. Banigishwa kandi indangagaciro zirimo Gukunda igihugu n’abagituye, Gukunda umurimo n’izindi. Mu bantu bagera ku 1,197 bari kuhagororerwa uyu mwaka, 177 nibo bakomoka mu ntara y’Iburasirazuba.