News

Imikorere myiza n’ubwitange mu bizatuma Igororamuco rirushaho gutanga umusaruro

Ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi 5 w’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco n’Abahuzabikorwa ba Transit Centers, Umuyobozi Mukuru wa NRS Bwana Fred Mufulukye yasabye abakozi kuzirikana umusaruro igihugu kibatezeho no kurangwa n’Indangagaciro y’Ubwitange, Kwihangana no Gukunda igihugu kuko ari byo bizatuma NRS igera ku ntego zayo.

Yagize ati: “N’ubwo hano tuhahuriye turi abakozi ba NRS ndetse n’Abahuzabikorwa ba Transit Centers bafite inshingano zitandukanye, buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu igororamuco n’ubwo inshingano ze za buri munsi zaba zitamuhuza n’abo dushinzwe kugorora, kuko twese turakenerana kugira ngo ibyo dukora bitange umusaruro; bityo rero mu mikorere yacu ya buri munsi, tuzirikane umusaruro igihugu kidutezeho kandi kuwugeraho biradusaba kurangwa n’umuco wo gufatanya, imyitwarire myiza n’ubwitange aho turi hose; guteza imbere no kubaha uburenganzira bwa muntu, gukorera mu mucyo, kwemera kubazwa no kugaragaza ibyo buri wese akora, kujya inama n’abo dukorana ndetse no guharanira uburyo bunoze bw’imikorere n’imikoranire, gucunga no gukoresha neza umutungo wa leta, kwirinda ruswa, indonke n’akarengane; gutonesha; no kwirinda gukoresha imvugo zisebanya cyangwa zitesha umuntu agaciro yaba uri mu igororamucu cyangwa umukozi mugenzi we.”

Yakomeje agira ati: “Umuntu ukora mu igororamuco afite inshingano zo kugorora, kwigisha no guhindura imyitwarire y’abantu bahuye n’ibibazo by’ubuzima n’imibereho bikomeye birimo kunywa ibiyobyabwenga, kurara ku mihanda, ubujura, kwicuruza n’ibindi, biradusaba kugira ubwitange, gukunda igihugu, gutwaza no gukomera ku ntego kugira ngo twuzuze inshingano zacu no kugera ku ntego za NRS.”

Yifashishije ubutumwa buri mu ndirimbo “Urungano” ya Rugamba Cyprien, Umuyobozi Mukuru wa NRS yasoje asaba abakozi ba NRS n’abahuzabikorwa ba transit centers kurangwa n’imikorere y’urungano.

Umwiherero watangiye taliki 28 usozwa taliki 31/01/2023 mu Kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba, wateguwe hagamijwe kwisuzuma no kurebera hamwe uko NRS ishyira mu bikorwa inshingano zayo ndetse no gufata ingamba zo kunoza imikorere n’imikoranire, kwimakaza indangagaciro z’imikorere iganisha ku mpinduka no gusuzuma ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’ Intore z’ “Indatezuka” za NRS zahigiye mu itorero ryabaye kuva tariki ya 01-05 Gashyantare 2022.

Muri uyu mwiherero, hakozwe inyandiko izagenderwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda ivuguruye y’igororamuco no gusubiza abavuye mu bigo ngororamuco mu buzima busanzwe.