News

MINISITIRI MUSABYIMANA YASABYE ABASOJE IGORORAMUCO IWAWA KUBYAZA UMUSARURO UBUMENYI BAHAWE.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MUSABYIMANA Jean Claude, yasabye urubyiruko rwasoje amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kubyaza umusaruro amahirwe yo kugororwa bahawe na Leta kuko hari byinshi byabatanzweho kugira ngo bahabwe ubumenyi batahanye. Ibyo Minisitiri yabivuze taliki ya 10 Gashyantare 2023, mu muhango wo gusoza amasomo y’igororamuco n’imyuga ku nshuro ya 23 ku rubyiruko rugera ku 3412 rwari rumaze umwaka rugororerwa Iwawa.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred MUFULUKYE yashimiye abafatanyabikorwa ba NRS na Leta ikora ibishoboka byose ngo Umunyarwanda agire ubuzima n’imyitwarire byiza binyuze muri gahunda y’igororamuco. Yavuze ko umwaka ushize hari ingamba zafashwe kugira ngo ikibazo cy’abagaruka mu bigo ngororamuco bangana na 23% gishakirwe umuti; harimo kongera umubare w’abaganga b’indwara zo mu mutwe, gusurwa n’ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze zifite mu nshingano gukurikirana no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco hagamijwe gukora isesengura ry’ibibazo by’abari mu bigo ngororamuco kugira ngo bishakirwe ibisubizo hakiri kare.

Yagize ati: “Mbere wasangaga umuganga umwe w’indwara zo mu mutwe yita ku bantu 400, none ubu tugeze ku bantu bari hagati ya 80 na 90 ku muganga. Ni intambwe nziza izafasha abakozi  kurushaho gutanga umusaruro bityo bikagabanya umubare w’abagaruka mu bigo ngororamuco”

MUFULUKYE yavuze ko mu basoje igororamuco, hari 48 bize ubwubatsi bahawe akazi na Reserve Force bazasigara Iwawa bakora ku nyubako ziri kuhubakwa, n’abandi 71 bize Amategeko y’Umuhanda 69 muri bo bakaba batahanye impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Mu ijambo ryo gusoza ibyo birori, Minisitiri MUSABYIMANA yasababasoje igororamuco guha agaciro amahirwe bahawe yo kuhinduka abanyarwanda bafitiye igihugu akamaro no kubyaza umusaruro ubumenyingiro batahanye.

Yagize ati: “Mwese abasoje igororamuco mukwiye kumenya ko gihugu cyacu giha buri munyarwanda uburenzira n’amahirwe angana, kuba mwarahawe amahirwe yo kugororwa ngo muhindure imyitwarire ndetse mukigishwa imyuga; ni ukubera ko mufite Igihugu kibakunda nk’abana bacyo. Niyo mpamvu Leta yafashe umwanzuro wo kubazana mu igororamuco kugira ngo muhabwe umwanya wo kwitabwaho, kwitekerezaho no kumenya icyo igihugu kibifuzaho; mugafata icyemezo cyo gusubira mu nzira nziza. Mwahawe amahirwe asa no kuvuka ubwa kabiri mukongera kuba abantu bashya; muzayabyaze umusaruro kuko umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza”

Minisitiri MUSABYIMANA: “Urugendo rw’ubuzima bw’umuntu rurangira iyo atakiriho, igihe cyose ukiriho ubaho; icyo dusaba buri wese ni uguharanira kubaho ukora neza, kubaho ufitiye abandi akamaro, kubaho nawe ubwawe wifitiye akamaro, ukabyiyemeza, ukabikora kugeza igihe uzashirimo umwuka. Mujye  muhora muzirikana ko iyo umuntu ariho; ubuzima bwe bugira igice cyiza n’ikibi bihora bigendana, we agahitamo. Iyo uhisemo ikibi kiragutwara, wahitamo icyiza ukakigendamo mukajyana. Namwe Leta yabazanye hano kugira mwigishwe muhitemo icyiza kandi guhitamo icyiza ntabwo buri gihe byoroha kuko ubuzima atari i umuhanda ugoroye, ubuzima ni nk’urugendo rurimo amakorosi menshi ariko kwiyemeza kuba umugabo ni uguhitamo gukora icyiza ku cyiguzi icyo ari cyo  cyose. Nkurikije uko mwabivuze, mwarabyiyemeje kandi natwe tuzabaherekeza mu rugendo rwo kugera ku ndoto zanyu”

Ministiri yabwiye kandi urubyiruko rwasubiye mu buzima busanzwe ko hari amahirwe ajyanye n’imyuga bize abategereje; bo bagomba gufungura amaso bakayareba. Yatanze urugero ku bize umwuga w’ubudozi n’ubwubatsi, avuga ko kubaka inzu n’ibindi bikorwa remezo bizahoraho ndetse n’imyenda yo kwambara izahora ikenewe mu Rwanda no ku isi yose; avuga ko isoko ryayo rihari mu gihugu cyose kuko Leta yaciye imyenda ya caguwa kugira ngo Abanyarwanda biheshe agaciro bambara imyenda mishya kandi bikoreye.

Minisitiri yasoje aburira urwo urubyiruko kutazirara kuko ibyo ibigeragezo basize aho batuye bigihari, abasaba kwirinda gusubira mu bigare bishobora kongera kubashora mu myitwarire mibi bahozemo. Yabasabye kandi kujya bitabira gahunda za Leta no kugira uruhare mu kurwanya ibibangamiye Umuryango Nyarwanda; harimo imirire mibi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi binyuze mu gutanga amakuru ku gihe, kubikumira no kuba“nkore neza bandebereho”

Uretse kuba abasoje igororamuco baritaweho n’inzobere mu mitekerereze ya muntu n’abaganga b’indwara zo mu mutwe bibafasha kwitekerezaho bagahindura imyitwarire; batahanye n’impamba y’ubumenyingiro mu myuga y’ubudozi, ububaji, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere ndetse n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda bizarufasha kubona imirimo yo kwiteza imbere no kuba imboni z’impinduka nziza muri sosiyete.